Uko AI ishobora kwifashishwa mu butabera
Wednesday, May 15, 2025•Views : 247
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye, hakomeje kurebwa n’uko mu rwego rw’ubutabera hakoreshwa iry’ubwenge buhangano, AI, mu kuruteza imbere.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, muri Werurwe 2025 yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ mu butabera, kandi avuga ko babona ishobora gutanga umusaruro ukomeye.
Ati 'Tumaze gutekereza serivisi z’ingenzi mu runana rw’ubutabera zishobora gutangwa hifashishijwe AI. Hari ibirego ubona ko bifite ibintu bike bishobora gusuzumwa ku buryo bishyizwe muri sisitemu, urubanza rushobora gusohoka hashingiwe kuri utwo tuntu tw’ingenzi twashyizwemo neza, bigatuma icyo kirego gishobora gukemuka.'
Benshi bakomeje kwibaza uko AI ishobora kwifashishwa mu butabera ariko Mariam Muganga binyuze muri IST Legal yatangije urubuga rwo gukoresha AI mu butabera rugamije gufasha abanyamategeko kunoza imigendekere myiza y’imanza. Muganga yagaragaje ko uru rubuga rwitwa IST Legal rwakorewe abanyamategeko n’undi wese ukeneye ubufasha cyangwa ubumenyi n‘ubushakashatsi yifashishije amategeko yo mu Rwanda.
Yagize ati 'Urubuga rwacu rwifashisha AI mu kuguha amakuru atandukanye ukeneye yaba ubumenyi rusange ku mategeko, imanza zaciwe zitanga umurongo, kwandika inyandiko zitandukanye yaba amasezerano y’akazi, imikoranire hagati y’impande zitandukanye, n’izindi nyandiko wakwifuza bigendenye n’amategeko yo mu Rwanda.'
Ni urubuga rukoresha indimi zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ni urubuga kandi rushobora gukoreshwa n’abavoka, abashinjacyaha, abacamanza, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ba rwiyemezamirimo, umuntu ku giti cye ukeneye ubufasha, inyunganizi n’inama mu bijyanye n’amategeko. Muganga yasabye ko habaho imikoranire ya hafi hagati yabo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya ndetse na Minisiteri y’Ubutabera mu kwimakaza ikoranabuhanga muri urwo rwego.
Ati 'Ubwo bufatanye bushobora kudufasha kugera ku nzego nk’Ubushinjacyaha, abacamanza ndetse n’abanyamategeko'. Yerekanya ko IST Legal izakomeza kwagura ibikorwa byayo ndetse no kujyanishwa n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha mu butabera bw’u Rwanda nka IECMS. Ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasuraga IST Legal, yashimye ibikorwa byayo n’igisubizo bagiye kuzana mu rwego rw’ubutabera. Yagize ati 'Ni ibintu bishimishije kubona uburyo bari gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu kongera umusaruro no kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera zitandukanye. Niteguye gukomeza kubashyigikira no kureba uko iki kigo n’iyo porogaramu bateje imbere byakaguka no ku rwego mpuzamahanga'. Yavuze ko biteguye gukomeza gukorana nabo no kubashyigikira mu rwego rwo kugera ku ntego yo kwimakaza ikoranabuhanga mu butabera.
See more pictures of the articleUmunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, muri Werurwe 2025 yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uko rwakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ‘AI’ mu butabera, kandi avuga ko babona ishobora gutanga umusaruro ukomeye.